ICK: BIBUTSE KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994
Ku itariki ya 08 Gicurasi 2026, Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yifatanyije n'Ubuyobozi, Abarezi n'Abanyeshuri mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urugendo rwo kubaka u Rwanda rushya, n’uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byose byahungabanya Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko mu gihe twibuka, tuzirikana amateka yatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi, urugendo rwo kubaka u Rwanda rushya ndetse n’ingamba zo kurwanya no gukumira icyahungabanya Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Yavuze kandi ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitubera n’umwanya mwiza wo kongera gushimira izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME zikaburizamo umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi.
Yibukije kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ubutegetsi bubi bwaranzwe no kubiba urwango, ivangura n’amacakubiri mu Banyarwanda, ari yo mpamvu Abanyarwanda bafite inshingano zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka Igihugu gishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.

Yakomeje avuga ko guharika Jenoside yakorewe Abatutsi byabaye umusingi wo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, u Rwanda rukaba rwarahisemo gushyira imbere Umunyarwanda no kwimakaza politiki y’ubumwe n’ubudaheranwa. Yavuze ko kwibuka buri mwaka ari uburyo bwo guha agaciro amateka y’Igihugu no gukomeza kwiyemeza kurwanya icyadusubiza mu mateka mabi twavuyemo.
Umuyobozi w’Akarere yasabye urubyiruko gukomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza, rwimakaza indangagaciro z’Ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda Igihugu no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere Igihugu. Yanabashishikarije guhangana n’abashaka gukwirakwiza amacakubiri no kwamagana abakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Yagarutse kandi ku kamaro ko kubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda mu gukomeza urugendo rw’iterambere, agaragaza ko “Ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu”. Yasabye buri wese gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibyo Igihugu cyagezeho no kwimakaza Ndi Umunyarwanda.